Thursday, December 22, 2005

Mu Rwanda Imishahara y'Abakozi Bamwe ba Leta Izongerwa Muri 2006

Jeanne D'Arc Umwana Kigali21/12/2005

Hashize igihe kinini abakozi ba Leta bategereje iyongezwa ry’imishahara yabo nyuma y’ivugururwa ry’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta hakurikijwe ikerekezo cy’umwaka w’i 2020.

Mu nteko rusange, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2005, abadepite bemeje ingengo y’imari y’u Rwanda mu mwaka w’ 2006. Ikidasanzwe muri iyo ngengo ni iyongezwa ry’imishahara y’abakozi ba Leta ku nzego zimwe na zimwe, amafaranga azakoreshwa muri Gacaca ndetse no mu mirimo nsimburagifungo, n’amafaranga azakoreshwa mu matora y’inzego z’ibanze.

Hari hitezwe ko mu mwaka w’i 2006 imishahara y’abakozi ba Leta bose izongezwa hakurikijwe uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe ndetse n’uko ibiciro bihagaze ku masoko. Buri mukozi wa Leta wese yumvaga ko igihe cyo kubona Serumu kizarangirana n’umwaka w’i 2005. Barebaga ukuntu byatinze gushyirwa mu bikorwa bakumva ko bashonje bahishiwe.

Dore uko imishahara yongejwe

Inzego zimwe na zimwe z’abakozi ba Leta ni zo zongerewe imishahara. Imishahara y’abakozi ba Leta bo muri izo nzego yongejwe k’uburyo bukurikira :

Abasirikari imishahara yabo iziyongeraho 10%, abapolisi imishahara yabo yiyongereho 5%, naho abarimu n’abaganga bo iziyongeraho 12%. Ukurikije imishahara biriya byiciro byahembwaga umuntu asanga ariya mafaranga bongerereweho ari intica ntikize. Ni nk’igitonyanga mu nyanja, iyo umuntu arebye ukuntu ubuzima burushaho guhenda mu Rwanda.

Ubusanzwe umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Rwanda yahembwaga umushahara fatizo uhwanye n’amadolari 50 y’Abanyamerika buri kwezi. Bafatiye kuri uriya mushahara fatizo usanzwe rero, umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza waba wiyongereyeho amafaranga atageze ku bihumbi 5000 by’Amanyarwanda.

Imishahara y’abasirikari bakuru, aba diplomates, n’abayobozi bakuru b’igihugu yo ntiyigeze yongerwa.

"The greatest thing in this world," said U.S. Supreme Court Justice Oliver Wendell Holmes, Jr., "is not so much where we are, but in what direction we are moving."

« Mbwire gito canje, gito c'uwundi cumvireho» ("Conseils à mon sot, de sorte que le sot d'autrui en profite", Paul MIREREKANO, janvier 1961).

0 Comments:

Post a Comment

<< Home