Inzibacyuho Yagarutse mu Rwanda: Boniface Rucagu arongeye arariye!
Ba guverineri b'intara 4 nshya bamenyekanye; uwa Kigali ntaratangazwa.
Jeanne D'Arc Umwana Kigali02/01/2006
Ntibikiri amagambo, byabaye impamo. Guhera tariki ya 1 Mutarama 2006 u Rwanda rugizwe n’intara 4 hiyongereyeho umujyi wa Kigali, uturere 30 n’imirenge 416.
Igihe abayobozi b’inzego z’ibanze bari baratorewe cyarangiranye n’umwaka wa 2005. Kubera iyo mpamvu, inzibacyuho yongeye gushyirwaho mu nzego z’ibanze zo mu Rwanda mu gihe cy’amezi abiri, ikazarangira amatora y’inzego z’ibanze amaze kurangira. Ayo matora azakorwa ku matariki ya 6,9,20, na 24 Gashyantare 2006, arangire tariki ya 2 Werurwe 2006.
Ba guverineri b’intara 4 bamenyekanye
Abayobozi b’intara 4 ntibazongera kwitwa ba perefe; biswe ahubwo ba guverineri. Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yatangaje abo bayobozi b'intara 4, ndeste n’abazayobora uturere mu gihe cy’inzibacyuho.
Intara Nshya z'UrwandaIntara y’amajyaruguru yahawe Rucagu Boniface. Asanzwe ayobora intara ya Ruhengeri. Intara y’iburasirazuba yahawe Mutsindashyaka Théoneste; yatakaje umujyi wa Kigali. Intara y’iburengerazuba izayoborwa na guverineri Mussa Faziri Harerimana wayoboraga intara ya Cyangugu. Intara y’amajyepfo yahawe guverineri Eraston Kabera usanzwe ayobora intara ya Butare. Uzayobora umujyi wa Kigali ntabwo yatangajwe.
Politiki yo kuvugurura ubuyobozi irakomeje
Igikorwa cyo kuvugurura ubutegetsi begereza abaturage ubushobozi n’ubuyobozi kirakomeje. Iri vugurura rirajyana n’ivugururwa ryakozwe mu butegetsi bwite bwa Leta. Ingaruka z’icyo gikorwa na zo zikomeje kwigaragaza; abantu bakomeje gutakaza akazi k’uburyo ubushomeri buri kurushaho kwiyongera.
Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bizatuma na none abaturage bongera gushaka ibyangombwa bundi bushya, hakurikijwe uturere dushya.
Igice cyatangiye cyo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi hakurikijwe structure nshyashya ni icya kabiri. Icya mbere cyari cyaratangiye mu w’i 2001.
Central Africa News Summary - VOAnews.com/centralafrica
Inzibacyuho Yagarutse mu Rwanda
Ba guverineri b'intara 4 nshya bamenyekanye; uwa Kigali ntaratangazwa.
--
« Mbwire gito canje, gito c'uwundi cumvireho» ("Conseils à mon sot, de sorteque le sot d'autrui en profite", Paul MIREREKANO, janvier 1961).
"The greatest thing in this world," said U.S. Supreme Court Justice OliverWendell Holmes, Jr., "is not so much where we are, but in what direction weare moving."
"It is not truth that makes man great; but man that makes truth great."(Confucius)
0 Comments:
Post a Comment
<< Home