Sunday, January 15, 2006

Mu Rwanda Muri Kaminuza i Butare iyo Bijuse Barakina


Ikibazo cy'Inda z'Indaro Muri Kaminuza i Butare Cyarahagurukiwe

Jeanne D'Arc Umwana

Kigali13/01/2006


Inda z’indaro zari zimaze kuba akarande muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, UNR. Ni muri urwo rwego mu mwaka w’amashuri 2006, hafashwe ingamba zo kurwanya icyo cyorezo cy’inda z’indaro muri iyo kaminuza.

Kubona bourse yo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare k’umwana w’umukobwa, byari bisigaye bitera impungenge ababyeyi. Ntibatekerezaga ku myigire ye, ahubwo batangiraga kwibaza ukuntu azagaruka abazaniye umwuzukuru.

Ibibazo umwana w’umukobwa ahura na byo muri kaminuza y’u rwanda biboneka cyane mu gihe cy’itangira ry’amashuri, aho abahungu bari mu myaka mikuru birara mu bana b’abakobwa baje mu ishuri ry’indimi, EPLM ; bakitwaza kubasobanurira, kubashakira amacumbi, bakabafatirana bakabashobora mu busambanyi bikabaviramo gutwara inda z’indaro no kwandura icyorezo cya sida.

Ingamba zarafashwe

Uwambaza Chantali, komiseri wa gender mu muryango rusange w’abanyeshuri ba kaminuza y’u rwanda , AGEUNR yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bafatanije n’umuryango w’abari n’abategarugori muri kaminuza, UWASA, basabye ko abakobwa bose baza mu ishuri ry’indimi, EPLM, bahabwa amacumbi muri kaminuza. Ibyo byatangiranye n’umwaka w’amashuri 2006.

Uwambaza yakomeje atubwira ko kuba hanze kw’abana b’abakobwa baba bataramenyera neza kaminuza ari kimwe mu byabagwishaga mu busambanyi bigatuma batwara inda z’indaro. Ngo ikizere kirahari ko muri uyu mwaka inda z’indaro zizagabanuka muri kaminuza bikazaba byiza nta n’umwe uyitwaye.

Amahugurwa ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere nayo azakoreshwa ndetse n’udukingirizo dukomeze gutangwa mu macumbi y’abanyeshuri yose.

Umubare w’abakobwa batwara amada y’indaro muri kaminuza y’u Rwanda buri mwaka ungana na 12 ku 100 y’abakobwa bose.

Central Africa News Summary - VOAnews.com/centralafrica

Kuvugurura Itegeko-Nshinga Byateje Icyuho mu Bucamanza
Bamwe baribaza igituma abadepite batarabutswe icyo kibazo
Aloys Rubuka Yatorewe Kuyobora UPRONA
Yungirijwe n'Antoine Cishahayo
Abana Batsindira Amashuri Ya Leta Baracyari Bacyeya Cyane
Munsi ya 25% ni bo batsindira ayo mashuri
Ikibazo cy'Inda z'Indaro Muri Kaminuza i Butare Cyarahagurukiwe
Ubu abatangira bemerewe amacumbi muri campus.

0 Comments:

Post a Comment

<< Home