Sunday, February 05, 2006

Ministre Christophe BAZIVAMO Ushinzwe Umutekano Mu Y'Abagabo.

Abasenateri Ntibishimiye Ibisobanuro bya Minisitiri w'Umutekano
Jeanne D'Arc Umwana Kigali03/02/2006

Inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena, muri gahunda yo kugenzura imikorere ya guverinoma, kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gashyantare 2006 yahamagaje Minisitiri w’Umutekano, Bazivamo Christophe, gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’iraswa ry’imfungwa za gisirikari zo ku Mulindi, ndetse no kuri gereza bavuga ko ziba mu gihugu zikora mu buryo butazwi.

Abagize umutwe wa Sena ntibumva ukuntu raporo z’imiryango mpuzamahanga zihora zitunga agatoki u Rwanda zivuga ko mu Rwanda hari gereza zifunga abantu ziba ahantu hatazwi, mu buryo butazwi, kandi butubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa cya muntu.

Ku bijyanjye n’iraswa ry’imfungwa za gisirikare zo ku Mulindi ryabaye tariki ya 21 Ukuboza 2005 bazira gukora imyigaragambyo mu buryo butemewe n’amategeko, Minisitiri Bazivamo yavuze ko nta cyo abiziho, ko byabazwa Minisitiri w’Ingabo.

Gereza na zo imiryango mpuzamahanga ivuga ko ziba mu gihugu mu buryo butazwi, Bazivamo yatangarije aba Senateri ko izo gereza ntazibaho.

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, ntiyanyuzwe n’ibisobanuro Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yabahaye , akaba azongera gutumizwa gutanga ibindi.

Gutumiza Minisitiri kwisobanura mu Nteko, yaba mu mutwe w’Abadepite cyangwa wa Sena, biri mu nshingano z’inteko ishinga amategeko ku bijyanye no kugenzura imikorere ya guverinoma.

0 Comments:

Post a Comment

<< Home