Wednesday, February 08, 2006

Mu Rwanda Nkuko Byari Biteganyijwe Amatora y'Inzego z'Ibanze Yaratangiye

07/02/2006
Ku wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2006 mu Rwanda hose hakozwe amatora y'inzego z'ibanze ku wego rw'Akagari. Ayo matora yakozwe k'uburyo butaziguye. Nta cyakozwe kugira ngo yitabirwe neza.

Abari mu matora y'inzego z'ibanze i KigaliMu Murenge wa Kimironko, mu kagari ka Kibagabaga na Kimironko ya mbere aho twabashije kugera, inkoko yari yo ngoma. I saa moya za mu gitondo Abanyarwanda bujuje ibyangombwa byo gutora no gutorwa bari bitabiriye ari benshi amatora y'abazabahagararira mu kagari kabo.

Uwiyamamazaga yabikoreye aho, avuga imigabo n'imigambi ateganya gukora ku mwanya yifuzaga gutorerwaho. Nyuma abiyamamazaga bajyaga ku murongo bareba imbere, abamutoye bagatonda umurongo inyuma ye.

Izuba ryinshi ryabyutse ricanye ntiryabujije abashyigikiraga umuntu kumujya inyuma batonze umurongo k'uburyo byorohera ababaraga amajwi. Ku murongo ushaka gutorwa ntiyahindukiraga kugira ngo uwo witoresha atagira uwo yishyiramo ko atamutoye. Abatowe bahise bamenyekana.

Ubu buryo bwo gutora nta banga n'ubwo bwihuta bamwe mu bari bitabiriye amatora basanga ngo atari bwiza kubera ko umuntu ashobora guhitamo kujya ku murongo uriho abantu benshi.
Muri ayo matora yo mu kagari, ikarita y'itora ntiyari ngombwa. Ikimenyetso « YATOYE » gisanzwe giterwa mu ikarita y'itora ntacyashyizwemo, k'uburyo nta wamenyaga uwatoye n'utatoye.

Amatora yatangiye ku nzego z'ibanze azakomeza ku matariki ya 9 Gashyantare ku Murenge k'uburyo buziguye, 20Gashyantare ku Karere k'uburyo butaziguye, 24 Gasyantare ku Karere ku buryo buziguye, azarangire tariki ya 2 Werurwe.

Amatora y'inzego zibanze ni yo azarangiza inzibacyuho mu nzego z'ibanze mu Rwanda. Yatangiye kuva tariki ya 1 Mutarama 2006.

Central Africa News Summary - VOAnews.com/centralafrica
Ejo Amatora y'Inzego z'Ibanze Yaratangiye mu Rwanda
Nta banga muri ayo matora; kumenya uwatoye n'utatoye byari intambara
Abantu Bambaye nk'Abapolisi Bagandaguye Patiri Eliya Koma na Major Ruguraguza
Abo bantu ngo bashobora kuba bari aba Palipehutu FNL.
Amatagisi Yaciwe m'Umujyi Wa Kigali
Abagenzi bamwe ngo bahitamo kugenda n'amaguru

--
« Mbwire gito canje, gito c'uwundi cumvireho» ("Conseils à mon sot, de sorte que le sot d'autrui en profite", Paul MIREREKANO, janvier 1961).

"The greatest thing in this world," said U.S. Supreme Court Justice Oliver Wendell Holmes, Jr., "is not so much where we are, but in what direction we are moving."

"It is not truth that makes man great; but man that makes truth great." (Confucius)

0 Comments:

Post a Comment

<< Home